KinyaAI - Privacy Policy

Kinyarwanda Hate Speech Detection using Machine Learning

This Privacy Policy is available in both English and Kinyarwanda. Each version includes its own Table of Contents for easier navigation.

MU KINYARWANDA

Itariki itangiye kubahirizwa: 13 Nyakanga 2025
Yavuguruwe bwa nyuma: 25 Nyakanga 2025

Murakaza neza kuri KinyaAI, urubuga rwakozwe kugira ngo rufashe mu kumenya amagambo y’urwango mu Kinyarwanda no guteza imbere umutekano mu itumanaho ryo kuri murandasi mu Rwanda. Iyi politiki igaragaza uko dukusanya, dukoresha, kandi turinda amakuru utanga igihe ukoresha serivisi zacu.

Table of Contents

  1. Amakuru Dukusanya
  2. Uko Dukoresha Amakuru Watanze
  3. Nta Kubika Amakuru, Nta Kuyasangiza Inyuma
  4. Imikorere ya Extension
  5. Ishingiro ry’Amategeko n’Uko Tubahiriza Itegeko
  6. Umutekano w’Amakuru
  7. Uburenganzira bwawe nk’Umukoresha
  8. Aho Wadusanga

1. Amakuru Dukusanya

Iyo ukoresha KinyaAI (ku rubuga cyangwa extension ya Chrome), twakira gusa amagambo wohereje ubwawe kugira ngo asuzumwe. Ibi bivuze amagambo:

  • Wandikiye mu rubuga
  • Wahisemo (highlight) ku urubuga runaka maze ukemeza ko ushatse kuyasuzuma

Nta bindi dukusanya nka:

  • Amateka y’ibyo wasuye kuri murandasi
  • Indangamuntu cyangwa amazina yawe
  • Amakuru atagaragajwe n’umukoresha ubwe

2. Uko Dukoresha Amakuru Watanze

Amagambo wohereje akoreshwa gusa mu kuyasuzuma hakoreshejwe ubwenge bw’ubukorano (machine learning) bugamije kureba niba arimo urwango cyangwa amagambo ashobora kubangamira abandi.

Ibi bikorwa bikorwa mu buryo bwa zero-knowledge architecture, aho:

  • Amagambo wohereje yoherezwa mu buryo bwizewe hakoreshejwe HTTPS
  • Asuzumwa ako kanya mu bubiko bw’igihe gito (memory)
  • Igihe ibisubizo bimaze gutangwa, ayo magambo ahita asibwa ako kanya.

3. Nta Kubika Amakuru, Nta Kuyasangiza Inyuma

Nta makuru bwite abikwa atari ayo ukeneye gusa ngo konti yawe ikore (nko email n’ijambo ry’ibanga igihe wiyandikishije). Nta na rimwe dusangira cyangwa tugurisha amakuru yawe ku bandi bantu cyangwa ibigo byo hanze.

Niba ukoresha konti, amateka y’icyo wasabye gusesengurwa abikwa kuri wowe gusa, kandi ushobora kuyasibanganya igihe icyo ari cyo cyose ukoresheje Dashboard yawe.

4. Imikorere ya Extension

Extension ya KinyaAI kuri Chrome ikora gusa iyo:

  • Wahisemo amagambo (highlight)
  • Wemeje gusuzuma ukoresheje buto yabigenewe

Ntishobora gusesengura urupapuro rwose cyangwa gukurikirana ibikorwa byawe mu buryo bwikora. Iyi mikorere yubahiriza Amabwiriza ya Chrome Web Store.

5. Ishingiro ry’Amategeko n’Uko Tubahiriza Itegeko

KinyaAI yubahiriza:

  • Itegeko No. 058/2021 rigenga uburinzi bw’amakuru bwite mu Rwanda
  • Itegeko rya GDPR, Ingingo ya 2(2)(c), ryemerera gusesengura amakuru yoherejwe n’umukoresha ubwe, adakeneweho uruhushya rwihariye
  • IEEE Ethically Aligned Design na W3C Ethical Web Principles byibanda ku bwisanzure bw’umukoresha n’icyubahiro cye

6. Umutekano w’Amakuru

Itumanaho riri hagati y’urubuga cyangwa extension na server yacu rikoreshwa mu buryo bwizewe, hakoreshejwe uburinzi bwa HTTPS. Nta tracking, cookies, cyangwa ibikoresho by’ubusesenguzi (analytics tools) dukoresha.

Konti z’abakoresha zirinzwe hakoreshejwe uburyo buhamye bwo kubika amagambo y’ibanga no kwinjira mu buryo butekanye.

7. Uburenganzira bwawe nk’Umukoresha

Wemerewe:

  • Kugenzura amakuru dufite akwerekeyeho
  • Gusaba ko konti yawe cyangwa amakuru ayibitseho asibanganywa
  • Gusubika uruhushya rwo gukoresha amakuru yawe cyangwa gusaba ibisobanuro birambuye

Ushobora kwandikira itsinda ryacu ry’uburinzi bw’amakuru igihe cyose ukoresheje aderesi yanditse hepfo.

8. Aho Wadusanga

Niba ufite ikibazo cyangwa ushaka ibisobanuro ku bijyanye n’iyi byavugiwe hejuru, twandikire kuri:

📧 p.umutoniwa@alustudent.com
📍 Kigali, Rwanda

ENGLISH VERSION

Effective Date: July 13, 2025
Last Updated: July 25, 2025

Welcome to KinyaAI, a platform designed to detect hate speech in Kinyarwanda text and contribute to safer digital communities in Rwanda. This Privacy Policy explains how we collect, process, and protect the data you provide when using our services.

Table of Contents

  1. What We Collect
  2. How We Use Your Data
  3. No Storage, No Sharing
  4. Extension Permissions and Behavior
  5. Legal Basis & Compliance
  6. Security Practices
  7. Your Rights
  8. Contact Information

1. What We Collect

When you use KinyaAI (website or browser extension), we collect only the text you explicitly input or highlight for analysis. This includes:

  • Text you type into the input field on our site
  • Text you highlight via the browser extension and choose to analyze

We do not collect:

  • Your browsing history
  • Your personal identity
  • Any hidden or background data from other sites

2. How We Use Your Data

Your input is processed solely to detect potential hate speech using a machine learning model. The classification helps users understand whether the text may be harmful or offensive.

All processing is performed under a zero-knowledge architecture:

  • Input text is sent securely to our backend via HTTPS.
  • It is processed instantly in memory.

3. No Storage, No Sharing

We do not store personal information beyond what is necessary for basic account functionality (e.g., email and password if you sign up). We never sell or share user data with third parties, advertisers, or external platforms.

Your classification history (if saved at all) is only visible to you and can be deleted at any time via your user dashboard.

4. Extension Permissions and Behavior

The KinyaAI Chrome Extension only activates when:

  • You manually highlight text
  • You click the "Analyze with KinyaAI" button

It does not scan entire pages, run in the background, or access other page content without your explicit action. This behavior complies with the Chrome Web Store Developer Program Policies.

KinyaAI complies with:

  • Rwanda’s Law No. 058/2021 on the Protection of Personal Data and Privacy
  • General Data Protection Regulation (GDPR), Article 2(2)(c), which exempts purely local, user-triggered data processing from consent obligations
  • IEEE Ethically Aligned Design and W3C Ethical Web Principles, prioritizing user agency, consent, and privacy

6. Security Practices

All communication between your browser and our backend is encrypted using industry-standard HTTPS. No third-party trackers, cookies, or analytics tools are used.

User accounts (if applicable) are protected with hashed passwords and secure login protocols.

7. Your Rights

As a user, you have the right to:

  • Access and review any data we store about your account
  • Delete your account or any stored classification history
  • Revoke consent or request more information at any time

To exercise these rights, please contact us via the support email listed below.

8. Contact Information

If you have questions about this Privacy Policy or your data rights, you can contact us at:

📧 p.umutoniwa@alustudent.com
📍 Kigali, Rwanda

Ready to Experience Secure Moderation?

Join thousands of users who trust KinyaAI for culturally-aware, privacy-first content moderation.

Get Started
Home Dive In Privacy Contact